Abayobozi n’abakozi ba Access to Finance Rwanda bunamiye Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Rukumberi, baremera imiryango itishoboye y’abarokotse, banabagabira inka zizabafasha mu kwiteza imbere. Ni igikorwa cyabaye ku wa 30 Mata 2025, kibera mu murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma, aho cyitabiriwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance...